Mme Victoire Ingabire Umuhoza yaganiriye n’abanyarwanda mu nama-mbwirwaruhame ya FDU-Inkingi yabereye mu Bubiligi ku itariki ya 26 Nzeri 2009, abasobanurira impamvu agiye mu Rwanda.
Yababwiye ko abavuga ngo yaraguzwe, bibeshya cyane, kuko Leta ya Kigali si inswa bigeze aho, ko yaha amafaranga umuntu uyisaba guhindura imitegekere.
Yongeye kandi kumara abantu ubwoba, ko atagiye kwiyahura, kuko akiri muto kandi afite umuryango we akunda cyane (umugabo n’abana batatu). Yibukije kandi ko utekereza ko azajya mu Rwanda abandi babanje kuruharanira, yibeshya kandi atererana abandi. Aya magambo Perezida w’u Rwanda yayakoresheje nawe ubwo yabwiraga abitabiriye (ku bushake cyangwa se ku buryo bw’inoti) ibiganiro bye i Bruxelles, ubwo yahamyaga ko ntagishobora kumuvana k’ubutegetsi: byaba demokarasi cyangwa se intambara.