Zica ziciye imitwe: Imiterere y'inyeshyamba zo muri Mozambique zahagurukije u Rwanda

IGIHE 2023-12-30

Views 0

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000 batangiye kujya mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, imaze igihe yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba.

Ni ikibazo cyashituye amahanga guhera muri Werurwe uyu mwaka, ubwo izo nyeshyamba ziyitiriye umutwe wa Al Shabab nubwo ntaho bihuriye, zagabaga ibitero mu Mujyi wa Palma zigahitana ubuzima bw’abasaga 12 bishwe bunyamaswa, mu gihe ibihumbi by’abaturage bavuye mu byabo.

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique mbere ho icyumweru ngo hagere iz’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) zo zitezweho kuhagera kuwa 15 Nyakanga 2021.

Inshingano ni ugufasha iza Mozambique guhashya ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi mu ntara ya Cabo Delgado.

Uyu mwanzuro ugezweho nyuma y’uruzinduko Perezida Filipe Nyusi yagiriye mu Rwanda muri Mata uyu mwaka, akaganira na Perezida Paul Kagame. Hari amakuru y’uko Nyusi akiva mu Rwanda, hari itsinda ry’abashinzwe umutekano b’u Rwanda bakoreye ingendo muri Cabo Delgado bashaka kumenya neza uko ikibazo giteye.


Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/

#IGIHE #Rwanda

Share This Video


Download

  
Report form