Kuri uyu wa gatanu nibwo Minisitiri w'imari n'igenamigambi John Rwangombwa yafunguye ku mugaragaro Equity Bank m'u Rwanda, akaba yahatangarije ko iyi Bank yahaye icyizere u Rwanda mu mikorere myiza.
Equity Bank ni Banki y'Abanyakenya, imaze kugira amashami menshi mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda rwayakiriye ku mugaragaro none taliki 17 Gashyantare 2012. Mu bihugu byose ikoreramo ifite abakiriya bayigana bagera ku bihumbi 750.