Imishinga ikomeye yubwubatsi igiye guhindura isura ya Kigali

IGIHE 2020-10-22

Views 13

Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka, ari nako umenyekana mu bwiza ukanahabwa ibikombe, bitewe n’isuku iwurangwamo haba mu biwukikije n’inyubako zikomeye zizamurwa umunsi ku wundi.

Iyo ugenda mu Murwa Mukuru w’u Rwanda ubona inzu zirimo kuzamurwa n’ibibanza bitegereje kubakwamo bimaze imyaka myinshi ku mpamvu zinyuranye, ku buryo usanga bikikijwe n’amabati, ndetse hamwe yagiye ahirima.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yahamije ko hari ibibazo bitandukanye byagiye bituma iyi mishinga itazamurwa kimwe n’indi ngo ive mu nzira, gusa ngo ibibazo biri kugenda bikemuka.

Bimwe muri ibi bibanza birimo ahahoze hitwa Chez Venant, n’umushinga ‘Amarembo Center’ uzubakwa mu kibanza kiri ahahoze Akagera Motors, Ets. Verma, Mironko na Mukangira, hagati ya Kigali City Mall [yahoze yitwa Union Trade Center] na Kigali City Tower.

Dr Nsabimana yavuze ko mu minsi ishize Umujyi wa Kigali wakanguriye abantu kubaka ibibanza byabo cyane cyane ibiri ku mihanda, ahagera amashanyarazi n’amazi, mbese ibyangombwa byose kugira ngo umuntu abe yakubaka ikibanza cye.

Yavuze ko hari byinshi byahise byubakwa, ariko byagera ahagomba kujya inzu ndende z’ubucuruzi cyangwa ibiro binini, ubona harimo intege nke kuri ba nyiri imishinga.

Share This Video


Download

  
Report form