Inyungu mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya mubazi mu kwishyura ingendo kuri moto

IGIHE 2020-08-14

Views 36

“Gukoresha ikoranabuhanga ni ingenzi, nta wabyanga kuko bikumira ibibazo hagati y’umugenzi n’umumotari, bigatuma ntawe ugendana akangononwa’’. Aya ni amagambo ya Hakizimana Japhet ukora akazi ko gutwara moto watangiye gukoresha uburyo bwo kwishyuza abagenzi urugendo agendeye ku mubare w’ibilometero bakoze.

Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bituma rikoreshwa na benshi mu buryo butomoye.

Ni icyerekezo kimaze gutanga umusaruro kuko ubu umuturage wibereye mu rugo ahabwa serivisi z’inzego z’ibanze, polisi, ubuzima, ubuhinzi akoresheje telefoni ye igendanwa.

Nubwo izi serivisi ziboneka byoroshye ariko hari n’izisaba kugenda ku buryo uyishaka akenera uburyo bunoze bwo gukora urugendo.

U Rwanda nk’igihugu cyimakaje ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, rwatekereje no ku bamotari nk’icyiciro gihura n’abaturarwanda benshi, rubashyiriraho uburyo bwakwifashishwa mu kunoza ingendo n’uburyo bwo kwishyurana bushingiye ku kudahererekanya amafaranga mu ntoki.

Hakizimana Japhet ari mu bamotari baganuye ku ikoranabuhanga rikoresha utumashini twa mubazi mu kwishyuza abagenzi hatabayeho guciririkanya amafaranga.

Yabwiye IGIHE ko ikoranabuhanga ryifashisha mubazi ari ingenzi mu kunoza umwuga w’abatwara moto.

Share This Video


Download

  
Report form