Sobanukirwa amoko y’ibiribwa n’ibinyobwa bifasha ubwonko gukora neza

IGIHE 2020-08-07

Views 21

Abantu benshi ntibajya basobanukirwa ingaruka ibyo turya bigira ku bwonko bwacu. Ubwonko nk’umugenga umwe rukumbi wa buri rugingo rugize impagarike ya muntu, bukenera kwitabwaho no kurindwa buri kintu cyose cyabuhungabanya.

Nta gushidikanya ko ibyo turya aribyo biha ubushobozi ubwonko mu kazi ko kugenzura ibikorwa ibyo aribyo byose, cyane ko abahanga mu mirire bavuga ko «Turi ibyo turya» kandi ngo «Amagara aramirwa, ntamerwa».

Mu gushaka gusobanukirwa neza icyo umuntu akwiye gukora ngo arinde ubwonko bwe yifashishije ibiribwa, IGIHE yongeye gusanga inzobere mu mirire, Mukakayumba Anastasie, adufasha gusobanukirwa neza amoko y’ibiribwa n’ibinyobwa bifasha ubwonko gukora neza igihe cyose.

Mu kiganiro cyihariye, Mukakayumba yasobanuye ko kugira ngo umuntu avuge ko ubwonko bukora neza, ari ukuba nyirabwo abasha gufata byihuse ubumenyi yahawe kandi akabukoresha neza uko buri, ntiyibagirwe kandi ntagorwe no gufata ubundi bumenyi igihe icyo ari cyo cyose abuhawe.

Yavuze ko mu biribwa turya, hari ibiba bifite umwihariko wo gufasha ubwonko cyane kurusha ibindi.

Share This Video


Download

  
Report form